Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Ubukangurambaga bwo gutera ibiti n'amashyamba mu mashuri ya Rubavu na Rutsiro

 

Binyuze mu mushinga wa Ministeri y’Ibidukikije SFERE ugamije guteza imbere imicungire n’imikoreshereze y’amashyamba mu buryo burambye mu turere twa Rutsiro na Rubavu, hatangijwe ubukangurambaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bugamije gutera ibiti n’amashyamba ndetse no kwigisha abakiri bato akamaro k’ibiti kugira ngo bakurane uwo muco mwiza wo kurengera ibidukikije.

I Rutsiro hari ibigo bimaze gutera intambwe mu myumvire

Binyuze mu mikino n’indirimbo abana cyane cyane abibumbiye muri Club z’ibidukikije bagaragaza, ubona ko bamaze kugira imyumvire myiza ku kubungabunga ibidukikije. Ibi kandi bigaragarira mu bikorwa byo gutera ibiti bagiye bakora mu myaka ishinze. 

Padiri Gerard Habumugisha uyobora ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Petero rya Kivumu yatubwiye ko umuco w’ibiti cyane cyane ibyera imbuto umaze kubinjirimo. “Murabona ko izi avoka zimaze gukura, byabanje kutugora tugitangira ariko ubu nta muntu utabona ko ikigo gisa neza kandi gitanga n’imbuto zo kurya”. Akomeza avuga ko ibiti bahawe muri ubu bukangurambaga bagiye kubitera ahari hasigaye ndetse n’ahandi bateye kera ariko ibiti ntibikure neza. 

Ubu bukangurambaga bwakorewe ku bigo bya G.S Karugarika, E.S Nyabirasi, APAKAPE, G.S Kigeyo B, G.S St Pierre Kivumu biherereye mu mirenge ya Mushonyi, Nyabirasi, Kigeyo ndetse na Kivumu. 

Abanyeshuri bose hamwe 5491 aho 286 muri bo bibumbiye muri Clubs zishinzwe kurengera ibidukikije. 

I Rubavu abana bafite inyota yo kumenya uko wabuganga ibidukikije ukiri muto. 

Mu bigo byakorewemo ubukangurambaga, hari ho usanga bataratera intambwe igaraga mu gutera ibiti ariko waganira n’abanyeshuri bakakubwira ko bifuza ko ingemwe z’ibiti zabageraho kuko babona batakomeza kwishimira kuba ahantu hadateye ibiti.

Ibigo bitanu bifate abanyeshuri 10189 byo mu mirenge ya Nyamyumba na Rugerero ari byo G.S Rambo, G.S Bwitereke, G.S  Kabiza, G.S Nkama na College de Gisenyi -Inyemeramihigo nibyo byakorewemo ubukangurambaga, aho abanyeshuri barenga 1036 bibumbiye muri Club zo kurengera ibidukikije. 

Umushinga SFERE uterwa inkunga na Leta ya Luxembourg ukaba ushyirwa mu bikorwa  na Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye n’ikigo cya Luxembourg gishinzwe ubufatanye mu iterambere (LuxDev). Uyu mwaka insanganyamatsiko yo gutera ibiti n’amashyamba iragira iti “ Igiti cyanjye, Umurage wanjye. 

Muri iki gihembwe, hazaterwa ibiti birenga miliyoni 100 mu gihugu hose, birimo amashyamba asarurwa, ibiti bivangwa n’imyaka, ibiti bya gakondo n’ibiti by’imbuto.