Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Umushinga w’Itegeko Rishya Rigenga Ibidukikije n’Ihinduka ry’Ibihe: Intambwe mu Kurengera Ibidukikije, Kubaka Ubukungu Bwihangana no Guhangana n’Ingaruka z’Ihinduka ry’Ibihe

Minisitiri w’Ibidukikije yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, isobanurampamvu y’umushinga w’Itegeko rigenga Ibidukikije n’Ihinduka ry’Ibihe, ugamije kunoza uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije, ndetse no gushimangira ingamba zo guhangana n’ihinduka ry’ibihe.

Itegeko Nº 48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije ryagize uruhare mu gushyiraho urwego rw’amategeko rufasha mu kurengera ibidukikije mu Rwanda. Icyakora, impinduka mu miyoborere y’ibidukikije, politiki n’amabwiriza mashya, inshingano mpuzamahanga u Rwanda rwiyemeje, ndetse n’ibyuho byagaragaye mu guhangana n’ihinduka ry’ibihe, byatumye biba ngombwa ko iri tegeko rivugururwa ku buryo bwagutse.

Mu rwego rwo gukemura ibyo byuho no guhuza amategeko n’ibihe, hateguwe umushinga w’Itegeko Rishya rigenga Ibidukikije n’Ihinduka ry’Ibihe, ugamije gushyiraho uburyo buhamye kandi bunoze bwo kurengera ibidukikije, gucunga umutungo kamere mu buryo burambye, kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guhangana n’ingaruka z’ihinduka ry’ibihe.

Uyu mushinga w’itegeko uhuye n’icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050, Politiki y’Ibidukikije n’Ihinduka ry’Ibihe yo mu 2019, ndetse n’inshingano mpuzamahanga u Rwanda rwiyemeje mu bijyanye no kurengera ibidukikije no guhangana n’ihinduka ry’ibihe.

Impinduka z’ingenzi zikubiye mu mushinga w’itegeko

1. Kongera no kunoza isobanura ry’amagambo

Umushinga w’itegeko wongeramo amagambo n’ibisobanuro bishya bijyanye n’imicungire y’ibidukikije n’ihinduka ry’ibihe, harimo serivisi z’indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima, kwishyura serivisi z’indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima, isoko rya karuboni, ingurane ya karuboni, Regisitiri y’iyandikwa rya karuboni n’icyiciro-mbonera cy’imishinga irengera ibidukikije. Ibi bizafasha mu gusobanura neza no gushyira mu bikorwa ingamba n’ibikorwa bijyanye no kurengera ibidukikije no guhangana n’ihinduka ry’ibihe.

2. Kurinda urusobe rw’ibinyabuzima no gucunga umutungo kamere mu buryo burambye

Umushinga w’itegeko ushimangira kurinda, kubungabunga no guteza imbere urusobe rw’ibinyabuzima, unashyiraho uburyo bunoze bwo gucunga no gukoresha umutungo kamere mu buryo burambye.

Uteganijwe kandi kunoza imicungire n’imikoreshereze y’ibirwa n’uturere tw’ubuhumekero tw’ibiyaga n’imigezi, hagamijwe kurengera indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima, kubungabunga umutungo kamere no guteza imbere ibikorwa by’ubukungu n’umuco mu buryo burambye (Ingingo ya 13 n’iya 14).

3. Gucukura umutungo wa gazi mu buryo butekanye

Uyu mushinga w’itegeko urimo ingingo zerekeye gucukura no gukoresha umutungo wa gazi mu buryo butekanye, hagamijwe kurinda ibidukikije, umutekano w’abantu n’ibintu, ndetse no gukumira irekurwa rya gazi ritunguranye, ridafite igenzura cyangwa rishobora guteza ibyago (Ingingo ya 18).

4. Gushimangira gusana ibidukikije byangijwe n’ibikorwa by’iterambere

Umushinga w’itegeko ushimangira ingamba zo gukumira iyangirika ry’ibidukikije no gusana ibyangijwe n’ibikorwa by’iterambere. Uteganya kandi uburyo bwo gushyiraho ingwate yo gusana ibidukikije, ibishingirwaho mu kubara agaciro kayo n’uko ihuzwa n’igihe, binyuze mu Iteka rya Minisitiri.

Ibi bizafasha kugira ngo ibikorwa by’iterambere bikorwe mu buryo bwita ku bidukikije, kandi ababikora bagire inshingano zo gusana ibyangijwe, ku nyungu z’abaturage n’iy’ibidukikije (Ingingo ya 19).

Uburenganzira bwo gusaba gusubizwa ingwate yo gusana ibidukikije buzajya burangira mu gihe cy’amezi atandatu uhereye igihe byemejwe ko ibikorwa byo gusana ibidukikije byarangiye (Ingingo ya 20).

5. Kunozwa imicungire y’imyanda no kugenzura ihumana

Uyu mushinga w’itegeko ushyiraho uburyo bunoze bwo gucunga imyanda, harimo kwemerera abikorera gushyiraho no gucunga ahashyirwa imyanda, no gusobanura inshingano za nyir’igikorwa cyateye imyanda, urwego rwahawe uruhushya, ahantu hashyirwa imyanda n’uwakoze igicuruzwa mu gucunga imyanda igikomokaho.

Ushyiramo kandi ingamba zo gucunga imyanda yateza akaga, kugenzura urusaku rwangiza no kugenzura ibinyabutabire bihumanya, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abantu n’ibidukikije (Ingingo ya 22–37).

6. Gushyiraho uburyo bunoze bwo guteza imbere isoko rya karuboni

Umushinga w’itegeko ushyiramo ingingo zerekeye isoko rya karuboni, hagamijwe gushyiraho uburyo bunoze bwo guteza imbere, gucunga no gushyira mu bikorwa imishinga ya karuboni, no korohereza ibikorwa bifasha kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guhangana n’ihinduka ry’ibihe (Ingingo ya 40–48).

7. Imari igenewe ihinduka ry’ibihe n’icyiciro-mbonera cy’imishinga irengera ibidukikije

Uyu mushinga w’itegeko ushyiraho ingingo zerekeye imari igenewe ihinduka ry’ibihe n’icyiciro-mbonera cy’imishinga irengera ibidukikije, hagamijwe korohereza kwegeranya no kubona ubushobozi bw’amafaranga yo gushyira mu bikorwa ibikorwa byo kurengera ibidukikije no guhangana n’ihinduka ry’ibihe.

Ibi bizafasha kandi mu kuyobora ibyemezo by’ishoramari, gushyigikira ibikorwa birambye no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’ihinduka ry’ibihe (Ingingo ya 49–52).

8. Gushyiraho gahunda y’Igihugu yo gukumira no gukemura ibihombo n’ibyangiritse

Umushinga w’itegeko uteganya uburyo Leta ishobora gukoresha mu kubona no gukoresha imari igenewe gukumira, kugabanya no gukemura ibihombo n’ibyangiritse biterwa n’ingaruka z’ihinduka ry’ibihe, hagamijwe kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’ibiza n’ibindi bibazo biterwa n’ihinduka ry’ibihe (Ingingo ya 55).

9. Kunozwa imikorere ya serivisi z’ubumenyi bw’ikirere

Uyu mushinga w’itegeko urimo ingingo zerekeye ubupimiro bw’ibinyabihe, itangwa rya serivisi z’ubumenyi bw’ikirere, uburenganzira ku bipimo, kubona serivisi, amafaranga yishyurwa kuri serivisi z’ubumenyi bw’ikirere ndetse n’igenzura ry’itangwa ryazo.

Izi ngingo zigamije kunoza imikorere y’izi serivisi no gushyiraho uburyo bw’amategeko bugenga itangwa n’imikoreshereze y’amakuru y’ubumenyi bw’ikirere (Ingingo ya 56–62).

10. Gushyiraho konti z’umutungo kamere

Umushinga w’itegeko uteganya ko konti z’umutungo kamere zikorwa ku bufatanye bw’inzego za Leta n’abandi bafatanyabikorwa bireba, hagamijwe kubona amakuru afasha mu igenamigambi ry’igihugu, gutegura ingengo y’imari no gufata ibyemezo by’ishoramari, bishingiye ku gaciro n’imicungire y’umutungo kamere (Ingingo ya 65).

11. Isuzumangaruka ku bidukikije no ku mibereho y’abaturage

Umushinga w’itegeko wongeramo ibijyanye n’imibereho y’abaturage mu isuzuma rikorwa ku mishinga, harimo Isuzuma ry’Ingaruka ku Bidukikije, Igenzura ry’Ibidukikije n’Isuzuma ry’Ingamba ku Bidukikije.

Ibi bizafasha mu kwita ku ngaruka ibikorwa n’imishinga byagira ku bidukikije, imibereho y’abaturage n’ubukungu, mbere na nyuma yo kubishyira mu bikorwa.

Itegeko risanzweho ryo mu 2018 ryari rikubiyemo ingingo zerekeye Isuzuma ry’Ingaruka ku Bidukikije, ariko ntiryari ririmo ingingo zihariye zerekeye isuzuma ry’ingaruka ku mibereho y’abaturage no ku bukungu, ibintu biri mu bigomba kwitabwaho mu igenamigambi no mu gushyira mu bikorwa imishinga (Ingingo ya 75–79).

12. Ishimwe n’ibihembo ku bikorwa byo kurengera ibidukikije

Uyu mushinga w’itegeko uteganya ishimwe n’ibihembo ku bantu, inzego cyangwa ibikorwa bigira uruhare mu kubungabunga, gusubiranya no guteza imbere ibidukikije, ndetse no kugabanya imyuka yangiza ikirere ituruka ku itemwa n’iyangizwa ry’amashyamba. Ibi bigamije gushishikariza ibikorwa byiza no kongera uruhare mu kurengera ibidukikije (Ingingo ya 80).

13. Kwishyura serivisi z’indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima

Umushinga w’itegeko ushyiramo ingingo zerekeye kwishyura serivisi z’indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima, hagamijwe gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gushimangira uruhare rw’abafite umusanzu mu kurinda no kubungabunga umutungo kamere (Ingingo ya 81–83).

14. Guteza imbere imari ishingiye ku musaruro w’ibikorwa by’iterambere rirambye

Umushinga w’itegeko ushyiraho uburyo bwo guteza imbere imari ishingiye ku musaruro w’ibikorwa by’iterambere rirambye, nk’ubundi buryo bwo gukusanya no kuyobora umutungo mu ishoramari rirambye, ryita ku bidukikije kandi rishobora guhangana n’ihinduka ry’ibihe.

Ibi bizafasha kongera ubushobozi bwo gushyigikira ibikorwa byo kurengera ibidukikije no guhangana n’ihinduka ry’ibihe (Ingingo ya 84).

15. Kunozwa ibihano ku makosa n’ibyaha bijyanye no kurengera ibidukikije

Umushinga w’itegeko urimo ingingo zinoze zerekeye ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi n’ibyaha n’ibihano, hagamijwe kunoza uburyo bwo gushyira mu bikorwa amategeko arengera ibidukikije.

Ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi bizashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri. By’umwihariko, icyemezo cy’ubutegetsi gitegeka gutanga ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi cyangwa kwishyura ikiguzi cyo gusana ibyangijwe kizaba ari inyandiko mpesha, kugira ngo ibiteganywa n’amategeko bishyirwe mu bikorwa mu buryo bunoze (Ingingo ya 85 n’iya 86).

Ibihano byo mu rwego nshinjabyaha na byo byahujwe na politiki nshya y’ubutabera mpanabyaha, hagamijwe kunoza uburyo bwo guhana no gukumira ibikorwa byangiza ibidukikije (Ingingo ya 88–92).

Umushinga w’itegeko ugizwe n’imitwe 8 n’ingingo 107

Umushinga w’Itegeko Rishya rigenga Ibidukikije n’Ihinduka ry’Ibihe ugizwe n’imitwe umunani n’ingingo 107, bikubiyemo ingingo rusange, kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije, guhangana n’ihinduka ry’ibihe, isuzumangaruka ku bidukikije no ku mibereho y’abaturage, imiyoborere y’ibidukikije n’ihinduka ry’ibihe, amakosa n’ibihano, ingingo zinyuranye n’ingingo zisoza.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya uburyo bwagutse kandi bunoze bwo gucunga no kurengera ibidukikije, gushyigikira ibikorwa by’iterambere rirambye no guhangana n’ihinduka ry’ibihe, mu rwego rwo kubungabunga umutungo kamere no kuwusigira abazadukomokaho.

Kwemezwa kw’uyu mushinga w’itegeko bizatanga urwego rw’amategeko runoze kandi ruhamye, ruzafasha u Rwanda gukomeza gushyira mu bikorwa intego zarwo zo kurengera ibidukikije, guteza imbere ubukungu burambye no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ihinduka ry’ibihe.