Gushimangira Ihangana n’Imihindagurikire y’Ibihe ku Baturage bo mu Cyaro mu Majyaruguru y’u Rwanda (GREEN GICUMBI).
Minisiteri y’Ibidukikije, ifatanyije n’Ikigo cyemewe gihagarariye Repubulika y’u Rwanda mu Kigega cy’Ibidukikije cy’Icyatsi (Green Climate Fund – GCF), yabashije gukusanya asaga miliyoni 32 z’amadolari y’Amerika yo gushimangira ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ku baturage bugarijwe n’ingaruka zabyo mu mirenge icyenda y’Akarere ka Gicumbi (Umushinga Green Gicumbi), ukaba ushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itandatu.
Read more
Kugabanya ubukana bw’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe binyuze mu kurengera no gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima hifashishijwe abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba (COMBIO).
Minisiteri y’Ibidukikije na Guverinoma ya Suwede basinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije kongerera ubushobozi bwo kwihanganira imihindagurikire y’ibihe abaturage batuye mu Ntara y’Iburasirazuba binyuze mu Mushinga wa COMBIO. Ubu bufatanye bushyigikira umushinga ugamije kugabanya ubukana bw’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe hakoreshejwe gusubiranya no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima bishingiye ku ruhare rw’abaturage.
Read more
3.Umushinga wo Kongerera Abaturage Ubushobozi bwo Kwihanganira Ibiza mu Karere k’Ibirunga (VCRP).
Guverinoma y’u Rwanda yahawe inkunga na World Bank kugira ngo ishyire mu bikorwa Umushinga wa Volcanoes Community Resilience Project (VCRP), binyuze mu bigo bitandukanye birimo REMA, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo w’Amazi, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Rwanda Forestry Authority (RFA), Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Ikigo cy’Igihugu
Read more
Gushyigikira Kongerera Igihugu Ubushobozi mu Guteza Imbere Ibikorwaremezo Birambye mu rwego rwo Gushyira mu Bikorwa SDGs mu Rwanda (SI)
Iterambere ry’ibikorwaremezo byihanganira imihindagurikire y’ibihe ni imwe mu ntego z’ingenzi za Guverinoma y’u Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere udushya no gushimangira inganda zirambye. Minisiteri y’Ibidukikije yafatanije na United Nations Environment Programme (UNEP) mu masezerano y’inkunga nto agamije gushyira mu bikorwa umushinga witwa “Supporting National Capacity Building to Develop Sustainable Infrastructure as a Means of Implementing the SDGs in Rwanda.”
Read more