Kuwa 13 Mutarama 2026 hasohotse amabwiriza ya Minisitiri agena imiterere y’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zitangwa mu isoko rya karuboni mu Rwanda.
Amabwiriza ya Minisitiri agena imiterere y’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zitangwa mu isoko rya karuboni mu Rwanda yashyizweho nyuma y’uko u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga harimo aya UNFCCC n’ay’i Paris, kandi rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku buryo bufatika no gushyiraho ingamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’Ibihe zigaragazwa muri gahunda y’ibikorwa Igihugu giteganya gukora hagamijwe kurwanya no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’Ibihe (NDC).
Amabwiriza ya Minisitiri agena imiterere y’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zitangwa mu isoko rya karuboni mu Rwanda aje gusobanura uburyo ko Leta y’u Rwanda yashyizeho bw’isoko rya karuboni mu gihugu bugamije koroshya kwitabira isoko rya karuboni buteganywa n’ingingo ya 6 y’amasezerano y’i Paris; Aya mabwiriza agamije gushyiraho imiterere y’amafaranga yishyurwa ku mishinga n’amasezerano y’isoko rya karuboni mu Rwanda, gukorera mu mucyo, kutabogama, n’uburambe mu miyoborere y’ibikorwa by’isoko rya karuboni.
Muri aya mabwiriza kandi harimo ibiciro bya serivisi zijyanye n’isoko rya karuboni,hagamijwe guteza imbere ibidukikije ku buryo burambye, gukorera mu mucyo, ikizere, no kuzamura uburyo bunoze bwo kubahiriza ingamba zo kugabanya imyuka yangiza ikirere no gushimangira ubunyangamugayo mu bikorwa byo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Ayandi makuru ku bikubiye muri aya mabwiriza ku buryo burambuye murayasanga: https://www.environment.gov.rw/fileadmin/user_upload/Moe/Publications/Ministerial_Orders_and_Instructions/Ministerial_Instructions_determining_the_fees_structure_of_Carbon_Market_in_Rwanda-1.pdf
Topics
Minister of Environment Dr. Arakwiye Bernadette visited Green Gicumbi Project to assess the progress and impact of climate-resilient interventions…
The Government of Rwanda and the Government of Singapore have today signed an Implementation Agreement pursuant to Article 6 of the Paris Agreement,…
Rwanda demonstrated its commitment to environmental sustainability and climate resilience through a series of impactful initiatives in 2024.
The…
As negotiators from around the world gather for the fifth session of the Intergovernmental Negotiating Committee (INC-5), Rwanda reiterates its…
COP29 President,
Excellencies,
Distinguished ladies and gentlemen,
I would like to express our gratitude and appreciation to the Government of…
The UN Climate Change Conference (COP29) begins today in Baku, Azerbaijan, bringing together governments, civil society, and the private sector to…
The Government of Rwanda, through the Ministry of Environment, is proud to announce the approval of a $28 Million grant funding by the Green Climate…
The Government of Rwanda approached the Bank for Forest Investment Plan (FIP) development support after finalizing its REDD+ Preparation Proposal…