Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ishami rishinzwe kubungabunga Ibidukikije no guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe.d Climate Change

Ishami rishinzwe kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe rifite  inshingano zo kwemeza ko amategeko, politiki, ingamba na gahunda bijyanye no kurengera ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kurwanya ihumana ry’ibidukikije bitegurwa kandi bigakwirakwizwa.

Ishami rishinzwe kubungabunga Ibidukikije  no guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe.

Ishami rishinzwe kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe rifite  inshingano zo kwemeza ko amategeko, politiki, ingamba na gahunda bijyanye no kurengera ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kurwanya ihumana ry’ibidukikije bitegurwa kandi bigakwirakwizwa.


Bufite kandi inshingano yo gushyiraho ingamba zigamije guteza imbere ubufatanye no kongerera ubushobozi urwego rw’abikorera kugira ngo rushore imari mu bikorwa byo kubungabunga by’ibidukikije  no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hagamijwe iterambere rirambye ry’ubukungu.

Inshingano z’Ingenzi:

1.    Gutegura, guteza imbere no gukwirakwiza politiki, ingamba na gahunda bijyanye kubungabunga ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe  n’ubumenyi bw’iteganyagihe.
2.    Gushyiraho no gushyira mu bikorwa amategeko n’amabwiriza agamije kurengera ibidukikije, kugarura urusobe rw’ibinyabuzima kamere, kubungabunga ibinyabuzima bitandukanye no kwemeza itangwa ry’amakuru n’imibare by’iteganyagihe byizewe kandi by’ukuri.
3.    Guteza imbere ubushobozi bw’inzego n’ubw’abakozi mu rwego kubungabunga rw’ibidukikije n’umutungo kamere.
4.    Gushaka no gukusanya umutungo ukenewe mu guteza imbere, kurengera no kubungabunga ibidukikije, ndetse no gushyigikira ingamba zo kwihanganira no kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
5.    Guteza imbere ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera no kongerera ubushobozi urwego rw’abikorera gushora imari mu mishinga irengera ibidukikije kandi ihangana n’imihindagurikire y’ikirere.
6.    Gukurikirana no gusuzuma, gutanga ubufasha ku nzego ziri mu nshingano z’Ubunyamabanga Bukuru hagamijwe kwemeza ishyirwa mu bikorwa rinoze no kwinjiza mu bikorwa politiki zijyanye no kubungabunga ibidukikije,  ubumenyi bw’iteganyagihe  no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.