Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

U Rwanda rwatangije igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba cya 2026–2027, hateganywa guterwa ibiti birenga miliyoni 100nda Celebrates 51st National Tree Day and Launches the 2026–2027 Tree Planting Season

 

U Rwanda rwatangije ku mugaragaro igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba cy’umwaka wa 2026–2027, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Igiti cyanjye, umurage wanjye.” Muri iki gihembwe, hateganyijwe guterwa ibiti birenga miliyoni 100 hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kongera ubuso buteyeho amashyamba, kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye umuganda wo gutangiza iki gihembwe, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije yashimangiye ko u Rwanda rwishimira intambwe rumaze gutera, aho amashyamba amaze gutwikira 30.4% by’ubuso bw’igihugu. Yagaragaje ko hakenewe gukomeza kongera ibiti bivangwa n’imyaka, kuvugurura amashyamba ashaje no kubungabunga amashyamba mashya kugira ngo akomeze gutanga umusaruro uteganyijwe.

Yavuze ko amashyamba n’ibiti bifite uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije, birimo kuyungurura umwuka duhumeka, kurwanya isuri, kurimbisha aho dutuye, kongera umusaruro ukomoka ku biti no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Ibi kandi biri mu murongo w’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije.

Umunyamabanga Uhoraho yibukije ko gutera ibiti ari umuco gakondo w’Abanyarwanda, agaragaza ko kuva kera abakurambere bari bafitanye isano yihariye n’ibiti, aho bimwe byari bifite agaciro gakomeye mu mibereho n’umuco nyarwanda, birimo umuko n’umuvumu. Yashimangiye ko imibereho ya muntu idashobora gutandukanywa n’ibiti kuko bifitanye isano magirirane.

Yavuze ko uwo muco wo gutera ibiti no kubyitaho ukwiye gukomeza no kurushaho kwimakazwa, cyane cyane muri iki gihe imihindagurikire y’ikirere igenda yiyongera, ndetse n’abakeneye ibikomoka ku biti bakaba bagenda biyongera.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka irasaba buri wese gutera igiti akagifata nk’umurage azasigira abamukomokaho. Umunyamabanga Uhoraho yasobanuye ko gutera igiti ari ishoramari rikorwa uyu munsi ariko rikazagirira akamaro abariho ubu, abazabakomokaho ndetse n’Isi muri rusange.

Mu biti bizaterwa muri iki gihembwe harimo ibiti by’amashyamba asarurwa, ibiti bivangwa n’imyaka, ibiti gakondo ndetse n’ibiti by’imbuto.

Umunyamabanga Uhoraho yashimangiye ko gutera igiti gusa bidahagije, ahubwo ko ari ngombwa kugikurikirana no kukitaho kugeza gikuze. Yasabye Abanyarwanda bose kujya bavomerera ibiti aho bikenewe, gusimbuza ibyangiritse cyangwa byapfuye no gukomeza gukurikirana imikurire y’ibyo bateye.

Yashishikarije kandi buri wese wateye igiti kujya agaruka akareba uko kimeze, akagifata neza ndetse agasangiza abandi amafoto n’amakuru agaragaza uko ibiti byatewe bikura, kugira ngo bikomeze kuba urugero rwiza mu muryango nyarwanda.

Iki gikorwa cyo gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba kizakomereza mu Turere twose tw’igihugu. Umunyamabanga Uhoraho yasabye Abanyarwanda kuzitabira ibikorwa byo gutera ibiti biteganyijwe mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2026.

Mu rwego rwo kwitegura ibyo bikorwa, abaturage basabwe gutangira gutegura ahazaterwa ibiti, bacukura imyobo kandi bagakomeza no gukorera ibiti byatewe mbere kugira ngo bikure neza.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Umunyamabanga Uhoraho yasabye Abanyarwanda bose n’abafatanyabikorwa gukomeza ubufatanye mu gutera ibiti, kubibungabunga no gusimbuza ibyangiritse, ashimangira ko kwita ku biti bikwiye kuba umuco wa buri munsi aho kuba igikorwa gikorwa gusa mu gihembwe ngarukamwaka cyo gutera ibiti n’amashyamba.

Yongeye kwibutsa ko “Igiti cyanjye, umurage wanjye” atari amagambo gusa, ahubwo ari umuhigo wo kurengera ibidukikije no gusigira abazadukomokaho igihugu gifite amashyamba n’ibidukikije bibungabunzwe neza.