U Rwanda rwiteguye kwakira Inama ya 38 y’Ibihugu Bihuriye ku Masezerano ya Montreal (MOP38)
U Rwanda ruzakira Inama ya 38 y’Ibihugu Bihuriye ku Masezerano ya Montreal yerekeye Ibyangiza Akayunguruzo k’Imirasire y’Izuba (MOP38), izaba kuva ku wa 2 kugeza ku wa 6 Ugushyingo 2026 i Kigali. Iyi nama izahuza za guverinoma, imiryango mpuzamahanga, impuguke n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo bateze imbere ingamba mpuzamahanga zo kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Iyi nama izaba mu mwaka wihariye ku Rwanda no ku muryango mpuzamahanga ushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Montreal, kuko hazaba hashize imyaka 10 ivugururwa ry’amasezerano ryabereye i Kigali (Kigali Amendment) ryemejwe m’Ukwakira 2016.
Ivugururwa ry’amasezerano ryabereye i Kigali risaba ibihugu kugabanya buhoro buhoro ikoreshwa rya hydrofluorocarbons (HFCs), imyuka ihumanya ikirere ifite ubushobozi bukomeye bwo gutera ubushyuhe bw’isi, ikoreshwa cyane mu byuma bikonjesha nka firigo n’ibitanga umukwa ukonje. Gushyira mu bikorwa iri vugururwa mu buryo bwuzuye bishobora gutuma ubushyuhe bw’isi bukumirwa ku kigero cya dogere selisiyusi 0.5 (0.5°C) kugeza mu mpera z’iki kinyejana. Ibyiza bishobora kurushaho kwiyongera mu gihe ikoreshwa rya gaze zikonjesha zitangiza ikirere rihujwe no kunoza ikoreshwa ry’ingufu.
Bityo, Inama ya MOP38 izatanga urubuga nyarwo rwo gusuzuma intambwe imaze guterwa, kurushaho kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’iri vugururwa no gushishikariza ibihugu byose kuryemeza no gutangira kurishyira mu bikorwa.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yagize ati: “U Rwanda rwishimiye kongera kwakira amahanga i Kigali, nyuma y’imyaka icumi ibihugu bihuriye hano bikemeza Ivugururwa ry’amasezerano rya Kigali. Inama ya MOP38 ni umwanya wo kureba intambwe imaze guterwa, ari na ko hasuzumwa ibindi bikenewe kugira ngo ibyo twiyemeje bishyirwe mu bikorwa mu buryo bwuzuye.”
“Ibi bisobanuye gukomeza kuva ku ikoreshwa rya HFCs, imyuka itera izamuka rikomeye ry’ubushyuhe bw’isi, tukayisimbuza ibidukikije bitangiza ikirere, kunoza imikoreshereze y’ingufu mu bikoresho bikonjesha, kugeza serivisi zo gukonjesha mu buryo burambye ku bantu benshi kurushaho, no gushishikariza ibihugu byose kwinjira mu masezerano y’Ivugururwa rya Kigali. Izi ngamba zishobora kugira uruhare rukomeye mu kurengera ikirere, ariko kandi zikagira akamaro mu kubungabunga umutekano w’ibiribwa, kunoza serivisi z’ubuvuzi no guteza imbere ubukungu.”
Amasezerano ya Montreal afatwa ku rwego mpuzamahanga nk’amwe mu masezerano arengera ibidukikije yageze ku musaruro ushimishije kurusha andi ku isi. Yatumye byinshi mu binyabutabire byinshi byangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba bikoreshwa ku isi bihagarikwa, bitanga icyizere ko ako kayunguruzo kaba kari mu nzira yo kongera kumera neza.
Binyuze mu Ivugururwa rya Kigali, aya masezerano yanagize uruhare rukomeye mu ngamba mpuzamahanga zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Mu gihe ubushyuhe ku isi bwiyongera hagakenerwa serivisi zo gukonjesha cyane, gukoresha ibikoresho bikonjesha bidateza ubwiyongere bw’ubushyuhe cyane cyangwe se bitangiza ibidukikije hamwe n’ibikoresho bikoresha ingufu nke, bishobora kugabanya cyane imyuka ihumanya ikirere, ari na ko bigabanya ingufu zikenerwa n’ikiguzi cyo gukoresha ibyo bikoresho.
Megumi Seki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishami rishinzwe akayunguruzo k’imirasire y’Izuba (Ozone Secretariat) mu Muryango w’abibumbye, yagize ati:
“Amasezerano ya Montreal yagaragaje ibyo ubufatanye mpuzamahanga burambye bushobora kugeraho. Nyuma y’imyaka icumi Ivugururwa ry’aya masezerna ryabereye i Kigali ryemejwe, kugaruka i Kigali biha ibihugu byaryemeje umwanya wo gusuzuma intambwe imaze guterwa no kurushaho kunoza ishyirwa mu bikorwa ryayo mu myaka icumi iri imbere.”
“Gukomeza kugabanya ikoreshwa rya HFCs, kunoza imikoreshereze y’ingufu no guharanira ko ibihugu byose byemeza bikanatangira gushyira mu bikorwa ibiteganywa mu Ivugururwa ry’amasezerano rya Kigali bizagira akamaro gakomeye cyane mu kugera ku musaruro wose witezwe. Twizeye kuzakorana neza n’u Rwanda n’ibihugu byose byaryemeje mu nama ya MOP38.”
Ibizibandwaho muri iyi Nama
Uretse ibiganiro n’imishyikirano ku ngingo nyamukuru, u Rwanda ruzategura ibikorwa binyuranye bizibanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, guhanga udushya n’ibijyanye no gukonjesha mu buryo burambye.
Ibyingenzi bizaranga iyi nama birimo:
- Amahugurwa mubya Tekiniki: azabera mu Kigo Nyafurika cy’Indashyikirwa mu Gukonjesha mu buryo Burambye (ACES) azibanda ku ikoranabuhanga, guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi, ndetse na serivisi zirambye zo gukonjesha no kubika no gutwara ibicuruzwa mu bukonje, mu rwego rwo gushyigikira Ivugururwa ry’amasezerano rya Kigali.
- Ibikorwa byo kwizihiza imyaka 10 y’Ivugururwa ry’amasezerano rya Kigali: Bizagaruka ku myaka icumi ishize iri vugururwa ryemejwe, hanarebwe ibyiciro bizakurikiraho mu ishyirwa mu bikorwa ryaryo.
- Imurikabikorwa ry’udushya: Rizabera kuri Kigali Convention Centre, herekanwa ikoranabuhanga ryo gukonjesha no kubika no gutwara ibicuruzwa mu bukonje ritangiza ikirere, hanahurizwe hamwe abakora ibyo bikoresho, impuguke, abaterankunga n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
- Ihuriro ry’Ubufatanye: Rizibanda ku kuganira ibikorwa biri imbere bijyanye h’Amasezerano ya Montreal.
Ibi bikorwa bizatanga urubuga rwo guhuza ibiganiro ku ngamba n’amabwiriza bikubiye mu Masezerano ya Montreal no mu Ivugururwa ry’aya masezerano ryabereye i Kigali n’ikoranabuhanga, ishoramari n’ubufatanye bikenewe kugira ngo ibyo yiyemeje bishyirwe mu bikorwa bifatika.
Biteganyijwe ko Inama ya 38 y’Ibihugu Bihuriye ku Masezerano ya Montreal izitabirwa n’abantu bagera ku 1000.
Ku Bindi Bisobanuro
- Stephanie Egger Haysmith, Communications & Public Information, Montreal Protocol Ozone Secretariat, stephanie.haysmith@un.org.
- Basile Uwimana, Communications and Outreach Specialist, Ministry of Environment, buwimana@environment.gov.rw.
- Cyprien Ngendahimana, Communications Specialist, Rwanda Environment Management Authority (REMA), cngendahimana@rema.gov.rw.