Abanyarwanda barakangurirwa kubungabunga urusobe rw’ ibinyabuzima
Buri mwaka, ku wa 05 Kamena isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije. Mu Rwanda bimaze kuba umuco ko uyu munsi ubanzirizwa n’icyumweru giharirwa ibikorwa bigamije ubukangurambaga mu kubungabunga ibidukikije. Iki cyumweru kikaba giteganijwe gutangira ku wa 28 Gicurasi gisonzwe ku wa 05 Kamena, hanizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije.
Uyu mwaka, Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije uzizihizwa hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “ Igihe kirageze : Twite ku Rusobe rw’Ibinyabuzima” -“Biodiversity: Time for Nature”.
Iyi nsanganyamatsiko ifite ubutumwa bukangurira buri wese ko agomba kuzirikana isano kamere muntu afitanye n’ibidukikije by’umwihariko urusobe rw’ibinyabuzima abereye ku isonga. Ariko kandi akaba ariwe unagira uruhare runini mu gutuma ruhungabana.
Misitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yagize ati: “Muri iki gihe, isi yugarijwe n’ibihe bidasanzwe bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyaje cyiyongera ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe. Byagagaye ko ibikorwa bya muntu mu rugamba rw’iterambere byarushijeho gutuma habaho iyangirika ry’ibidukikije harimo n’urusobe rw’ibinyabuzima ku rugero rutigeze kubaho mu mateka ya muntu, ndetse 1/4 cy’ibi binyabuzima bikaba bishobora kuzima burundu ku isi mu myaka icumi iri imbere mu gihe hatagize igikorwa mu kubibungabunga”.
Ibikorwa by’iki cyumweru bizibanda cyane ku bukangurambaga bugamije kubungabunga urusobe rw’ ibinyabuzima. Ikibazo cy’iyangirika ry’urusobe rw’ibinyabuzima n’indiri zarwo cyugarije isi muri rusange n’u Rwanda rurimo, ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurubungabunga no gusubiranya indiri zarwo aho zangiritse.
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Madamu Juliet Kabera aragira ati: “Muri iki cyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, uruhare rwa buri wese ni ngombwa kugira ngo twite ku rusobe rw’ibinyabuzima, turubyaze umusasaruro tutarwangiza kandi tuzirikana akamaro karwo ku buzima bwacu no mu bukungu bw’igihugu”.
U Rwanda nk’igihugu giha agaciro ibidukikije rwashyizeho ingamba zo kubungabunga ibidukikije muri rusange n’urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko.
- Mu mwaka wa 1992, rwemeje amasezerano mpuzamahanga yo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima yasinyiwe I Rio de Janeiro muri Brezil;
- Rwemeje kandi amasezerano y’inyongera (protocol) atandukanye arimo aya Colombia, yo kubungabungabunga umutekano w’urusobe rw’ibinyabuzima mu mwaka wa 2007;
- Muri 2007 kandi rwemeza aya Ramsar muri Irani agamije kubungabunga ahantu hahehereye;
- Muri 2007 kandi rwemeje amasezeramo ya Bon mu Budage agamije kubungabunga inyamaswa z’igaszo zimuka, mu gihe mu mwaka wa 1980 rwari rwemeje aya Washington, aca ubucuruzi bw’inyamaswa zirinzwe.
Aya masezerano yashyizwe mu bikorwa hasanwa indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima zari zarangiritse nk’ igishanga cya Rugezi, gifatiye runini ubukungu bw’igihugu, Parike y'igihugu ya Mukura na Gishwati, hakomeza kandi kubungwabungwa n’izindi pariki.
Hateguwe kandi hashyirwa mu bikorwa imishinga inyuranye igamije kwifashisha urusobe rw’ibinyabuzima kugira ngo duhangane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Aha twavuga nk’umushinga LDCF ugamije kubaka ubudahangarwa bw’abaturage bagerwaho n’ingaruka z’iyangirika ry’ibiyaga, amashyamba n’umukenke hifashishijwe gusubiranya indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima.
U Rwanda rwashyizeho politiki n’ingamba zigamije kubungabunga no kurwanya igabanuka ry’urusobe rw’ibinyabuzima. Mu ntego z'Icyerekezo 2050, biteganyijwe ko u Rwanda ruzaba mu bihugu bifite iterambere ritabangamiye ibidukikije kandi ryihanganira imihindagurikire y’ibihe. U Rwanda ruherutse kandi gutangaza ingamba zivuguruye z'ibikorwa rwiyemeje mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38% mu myaka icumi iri imbere (Nationally Determined Contribution) ndetse rwanayitanze mu Muryango w'Abibumbye rukaba ari cyo igihugu cya mbere muri Afurika gitanze izi ngamba.
Ku bindi bisobanuro mwabaza:
UMUBYEYI Josée
CPRO/Minisiteri y’ ibidukikije
Tel: 0788455198
Email: jumubyeyi@environment.gov.rw
cg
Germaine MUKASIBO
CPRO/REMA
Tel: 0788775456
Email: gmukaasibo@rema.gov.rw/ gmukasibo@gmail.com
Topics
Minister of Environment Dr. Arakwiye Bernadette visited Green Gicumbi Project to assess the progress and impact of climate-resilient interventions…
Amabwiriza ya Minisitiri agena imiterere y’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zitangwa mu isoko rya karuboni mu Rwanda yashyizweho nyuma y’uko u…
The Government of Rwanda and the Government of Singapore have today signed an Implementation Agreement pursuant to Article 6 of the Paris Agreement,…
Rwanda demonstrated its commitment to environmental sustainability and climate resilience through a series of impactful initiatives in 2024.
The…
As negotiators from around the world gather for the fifth session of the Intergovernmental Negotiating Committee (INC-5), Rwanda reiterates its…
COP29 President,
Excellencies,
Distinguished ladies and gentlemen,
I would like to express our gratitude and appreciation to the Government of…
The UN Climate Change Conference (COP29) begins today in Baku, Azerbaijan, bringing together governments, civil society, and the private sector to…
The Government of Rwanda, through the Ministry of Environment, is proud to announce the approval of a $28 Million grant funding by the Green Climate…