INAMA Y’ABAMINISITIRI YEMEJE AMATEKA ASHYIRA MU BIKORWA ITEGEKO RISHYA RY’UBUTAKA.

Inama y’abaminisitiri iheruka guterana tariki ya Mata 2022 yemeje amateka 8 ashyira mu bikorwa itegeko rishya ry’ubutaka ryo ku wa 10/06/2021.Ni itegeko ubusanzwe riteganya amateka 25 kugira ngo rishyirwe mu bikorwa uko bikwiye.

Ni amateka yerekeye ubwoko bw’inzira zitangwa n’uburyo bikorwa, uburyo inzego za Leta zikoresha ubutaka bwa leta, ububasha n’imikorere by’ababitsi b’inyandikompamo z’ubutaka, uburyo ukwatisha ubutaka bikorwa, imiterere ya Komite z’Ubutaka, uko iyandikishwa ry’ubutaka rikorwa ndetse n’ibindi bikorwa remezo bigamije ubucuruzi.

Iteka ku bwoko bw’inzira riteganya ko nyir’ubutaka afite inshingano yo guha umuntu inzira ku butaka bwe bitewe n’imiterere y’ahantu yihariye. Nubwo gutanga inzira atari bishya mu mategeko y’u Rwanda, iri teka rivuga ko nyir’ubutaka afite inshingano yo gutanga inzira ndetse n’inzira abantu bakeneye igera ku mugezi cyangwa ku kiyaga, igihe nta handi banyura. Umuntu ushaka inzira abisaba nyir’ubutaka mu nyandiko, akagenera kopi ubuyobozi bw’Akagari ubwo butaka buherereyemo.

Mu iteka rigena uburyo inzego za Leta zikoresha ubutaka bwa Leta, iherekanywa, uko uburenganzira bw’urwego rwa Leta rukoresha ubutaka bwa Leta, harimo kubukoresha hubahirizwa igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cy’aho ubutaka buherereye, gusarura ibyakorewe kuri ubwo butaka, gukodesha imitungo iburiho, no gufatanya imicungire yabwo n’urundi rwego rwa Leta. Iri teka ryibutsa ko Minisiteri ifite ubutaka mu nshingano ariyo ishinzwe imicungire y’ubutaka bwa Leta, kandi aryo ifite ububasha bwo guha inzego za Leta uburenganzira bwo gukoresha ubutaka bwa Leta no kwemeza iherererekanya ry’ubwo burenganzira hagati y’inzego za Leta.

Muri aya mateka mashya, ababitsi b’inyandikompamo z’ubutaka bahabwa inshingano, ububasha, n’imikorere. Ugereranyije n’iteka rya Perezida ryari risanzweho, Umubitsi Mukuru Wungirije w’inyandikompamo z’ubutaka n’Umuyobozi w’ishami rifite mu nshingano iyandikishwa ry’ubutaka mu Kigo, bongewe mu babitsi b’inyandikompamo z’ubutaka. Iri teka rigaragaza ko umubare w’ababitsi b’inyandikompamo z’ubutaka wiyongereye bava kuri 6 bagera 8.

Ukwatisha ubukode burambye ku butaka bugenewe ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba, iteka ribisobanura rigaragaza ku buryo burambuye iby’ingenzi bikubiye mu ngingo z’ukwatira mu rwego rwo gufasha abagirana amasezerano y’ukwatira (Uwatisha n’Uwatishije).Urugero n’abagiranye amasezerano y’ukwatira bagomba kumvikana ku bikorwa bikorerwa ku butaka bwatishijwe bagena ubwoko bw’ibihingwa, ubw’amashyamba, ubw’ubuhumbikiro cyangwa ubw’amatungo, kandi bubahiriza ihuzwa ry’imikoreshereze y’ubutaka. Aya masezerano ashobora guseswa bisabwe n’umwe mu bagiranye amasezerano cyangwa se biturutse kukutubahiriza amasezerano k’uwatishije.

Hari iteka rigena abagize komite z’ubutaka, imiterere, imikorere n’inshingano byazo n’inzego zikoreraho. Kuri ubu Komite y’ubutaka igizwe n’abantu batanu (5) nibura babiri (2) muri bo bagomba kuba ari abagore, manda yabo ikaba yarongerewe iva ku myaka 3 ishyirwa ku myaka 5. 

Aya mateka aheruka kwemezwa n’inama y’abaminisitiri arimo iteka rigaragaza uko iyandikishwa ry’ubutaka rikorwa. Ni iteka rivuga ko ubutaka butandikishijwe buzajya bwandikwa kuri Leta by’agateganyo nk’ubutaka buri mu mutungo bwite wayo, kugeza igihe ufite uburenganzira kuri ubwo butaka, agaragarije ibimenyetso byemeza ko abufiteho uburenganzira 

Uretse ingingo ya 12 y’itegeko rishya rigenga ubutaka yari isanzwe igaragaza ibikorwa remezo bigamije ubucuruzi, iteka ryongeraho ibikorwa remezo by’ubwikorezi, n’ihererekanyamakuru, ibyo gutunganya amazi, kuyabika no kuyakwirakwiza, ibikorwa remezo by’ingufu, ibyo kubika no guhunika, gutunganya ibishingwe n’imyanda ndetse n’ibyerekeye igenzura ry’imihindagurikire y’ibihe n’iry’ikirere.

Itegeko rigenga ubutaka ryatangajwe mu igazeti ya Leta y’u Rwanda muri Kamena 2021, amategeko ateganya ko hakurikiraho amateka arigize kugira ngo rishyirwe mu bikorwa.

Topics

No categories available.

Minister Dr. Arakwiye Bernadette Visits Green Gicumbi Project in Northern Rwanda.

Minister of Environment Dr. Arakwiye Bernadette visited Green Gicumbi Project to assess the progress and impact of climate-resilient interventions…

Read more →

Kuwa 13 Mutarama 2026 hasohotse amabwiriza ya Minisitiri agena imiterere y’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zitangwa mu isoko rya karuboni mu Rwanda.

Amabwiriza ya Minisitiri agena imiterere y’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zitangwa mu isoko rya karuboni mu Rwanda yashyizweho nyuma y’uko u…

Read more →

RWANDA AND SINGAPORE SIGN IMPLEMENTATION AGREEMENT UNDER ARTICLE 6 OF THE PARIS AGREEMENT

The Government of Rwanda and the Government of Singapore have today signed an Implementation Agreement pursuant to Article 6 of the Paris Agreement,…

Read more →

RWANDA LAUNCHES LEGACY TREE PROJECT TO PRESERVE THE NATION’S OLDEST NATIVE TREES

The Rwanda Forestry Authority (RFA), in collaboration with the Center of Excellence in Biodiversity and Natural Resource Management (CoEB) at the…
Read more →

RWANDA’S 2024 ACHIEVEMENTS IN CLIMATE ACTION AND SUSTAINABILITY

Rwanda demonstrated its commitment to environmental sustainability and climate resilience through a series of impactful initiatives in 2024. 

The…

Read more →

RWANDA CALLS FOR AMBITIOUS GLOBAL TREATY TO END PLASTIC POLLUTION

As negotiators from around the world gather for the fifth session of the Intergovernmental Negotiating Committee (INC-5), Rwanda reiterates its…

Read more →

NATIONAL STATEMENT DELIVERED AT COP29 BY DR. VALENTINE UWAMARIYA, MINISTER OF ENVIRONMENT

COP29 President,

Excellencies, 

Distinguished ladies and gentlemen,

I would like to express our gratitude and appreciation to the Government of…

Read more →

RWANDA’S PARTICIPATION AT COP29: LEADING THE CALL FOR CLIMATE ACTION

The UN Climate Change Conference (COP29) begins today in Baku, Azerbaijan, bringing together governments, civil society, and the private sector to…

Read more →

Green Climate Fund Approves $28 Million Grant for Green City Kigali Project

The Government of Rwanda, through the Ministry of Environment, is proud to announce the approval of a $28 Million grant funding by the Green Climate…

Read more →
-->