Isi iteye intambwe ikomeye mu kurwanya ihumana riterwa na Pulastiki

Inteko rusange ya gatanu y’umuryango w’abibumbye yiga ku bidukikije (UNEA 5.2) ibera i Nairobi muri Kenya, yemeje umwanzuro w’amasezerano mpuzamahanga agamije kurwanya ihumana ry’ibidukikije riterwa n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ni umwanzuro wateguwe n’u Rwanda ku bufatanye na Peru wamurikiwe isi muri Nzeri 2021 ukaba witezweho gushyiraho amasezerano mpuzamahanga azafasha mu guhangana n’ikibazo cy’ihumana rituruka kuri pulastiki gihangayikishije isi. 

Ibihugu byose  ibikora ku nyanja, ibidakora ku nyanja n’ibirwa  bigerwaho n’ingaruka zituruka kuri pulasitiki, kuva ku bikoresho bya pulastiki bikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa, kugeza ku duce duto duto twa pulastiki tutaboneshwa amaso.

Umwanzuro wemejwe uyu munsi witezweho gushyiraho amasezerano mpuzamahanga mu gihe cya vuba azahindura byinshi ku buryo abantu bakoreshaga pulasitiki. Ayo masezerano kandi azatuma hashyirwaho ingamba mu gushyiraho ingambazihamye n’ubugenzuzi buhoraho binyuze mu igenamigambi ry’ibihugu, ndetse hanashyirweho ubufatanye n’imikoranire igamije gusangira ubumenyi.  

Kugira igisubizo gikemura mu buryo burambye ikibazo cy’imyanda ya pulasitiki ni ingenzi, kandi gutegura amasezerano mpuzamahanga nk’ayo nicyo biba bigamije. Impinduka zirambye zigaragara gusa iyo hafashwe ingamba zikumira ikoreshwa rya pulasitiki mu buzima bwa buri munsi, hakanashyirwaho ingamba zo guteza imbere ubukungu bwisubira butabangamira ibidukikije hibandwa kukunagura no kunoza imicungire y’imyanda ya pulasitiki.  

Mu biganiro byagejeje ku kwemeza uwo mwanzuro, intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisiitiri w’Ibidukikije, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, afashijwe n’umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibididukikije (REMA), Juliet Kabera  zifashishije ubunararibonye bw’u Rwanda mu kubuza amasashi n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ndetse n’amahirwe y’ishoramari ryo gukora ibisimbura amasashi bikorewe imbere mu gihugu yabonetse nyuma y’uko hafashwe umwanzuro wo kubuza amasashi n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Minisitiri Mujawamariya agira ati “Twishimiye ko umuryango mpuzamahanga wemeje umwanzuro wo kurwanya ihumana riterwa na pulasitiki wateguwe n’u Rwanda ku bufatanye na Peru. Iki cyemezo ni intambwe ikomeye itewe n’ibihugu mu kurinda umubumbe wacu kuzura imyanda ya pulasitiki. Dutewe ishema n’uruhare twagize kandi twizeye ko bwambere ibihugu noneho bigiye gushyiraho amasezerano mpuzamahanga aduha twese umukoro wo kubaka ejo hazaza heza” 

Yongeraho ko “U Rwanda rwabonye mbere ingaruka mbi z’ihumana riterwa na pulastiki zikoreshwa inshuro imwe. Twabonye ingaruka byagize ku bidukikije no ku baturage bacu, ari nayo mpamvu twafashe ingamba zo kurwanya ihumana riterwa na pulasitiki. Mu mwaka wa 2008, u Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu byambere byari biciye amasashe, naho mu 2019 rwemeza itegeko ribuza ibikoresho bikoze muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe” 

Kwemeza uyu mwanzuro ndetse no gushyiraho amasezerano mpuzamahanga bizoroshya ubufatanye mpuzamahanga binyuze mu ikoranabuhanga no gusangira ubumenyi, ndetse no gushyiraho uburyo bukwiye bwo gushora imari mu bisimbura pulasitiki hagamijwe guteza imbere ubukungu bwisubira kandi butangiza ibidukikije.

Guverinoma y’u Rwanda ifite icyizere, bitewe ahanini n’ubushake ibihugu bigaragaza mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo ndetse ko ibiganiro bizakomeza no mu bihe biri imbere, bitewe n’uko isi ikeneye igisubizo cyihuse mu gukemura ikibazo cya pulasitiki kiyugarije.

Iyi ni yo mpamvu u Rwanda rwafashe iyambere mu guhuriza hamwe ibihugu bitandukanye bigaragaza ubushake, kugira ngo bikore ihuriro ryo kurangiza burundu ikibazo cy’ihumana riterwa na pulasitiki. Iryo huriro rizakorana na komite ishinzwe imishyikirano hagati ya za guverinoma, igihe izaba itegura ayo masezerano mpuzamahanga yo kurwanya pulasitiki, inakora ubuvugizi ku ngamba zihutirwa zo kurengera ubuzima bwa muntu, urusobe rw’ibinyabuzima n’ikirere. 

Iryo huriro riyobowe n’u Rwanda ku bufatanye n’igihugu cya Norway mu banyamuryango baryo hakaba harimo ibihugu byo hirya no hino ku isi, ibikora ku nyanja n’ibidakoraho, ibyo bikaba byerekana ko imyanda ya pulasitiki ari ikibazo kireba umubumbe wose, kikaba ari imbogamizi kuri twese. U Rwanda na Norway birahamagarira ibihugu byose kujya muri iryo huriro rigamije gukemura ikibazo cy’ihumana riterwa na pulasitiki.

Ku bindi bisobanuro 
 

  • Basile Uwimana, Communication and Outreach Specialist, Ministry of Environment at [email protected].
  • Cyprien Ngendahimana, SPIU Communications Specialist, Rwanda Environment Management Authority on +250788233086 or at [email protected].

Topics

No categories available.

Minister Dr. Arakwiye Bernadette Visits Green Gicumbi Project in Northern Rwanda.

Minister of Environment Dr. Arakwiye Bernadette visited Green Gicumbi Project to assess the progress and impact of climate-resilient interventions…

Read more →

Kuwa 13 Mutarama 2026 hasohotse amabwiriza ya Minisitiri agena imiterere y’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zitangwa mu isoko rya karuboni mu Rwanda.

Amabwiriza ya Minisitiri agena imiterere y’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zitangwa mu isoko rya karuboni mu Rwanda yashyizweho nyuma y’uko u…

Read more →

RWANDA AND SINGAPORE SIGN IMPLEMENTATION AGREEMENT UNDER ARTICLE 6 OF THE PARIS AGREEMENT

The Government of Rwanda and the Government of Singapore have today signed an Implementation Agreement pursuant to Article 6 of the Paris Agreement,…

Read more →

RWANDA LAUNCHES LEGACY TREE PROJECT TO PRESERVE THE NATION’S OLDEST NATIVE TREES

The Rwanda Forestry Authority (RFA), in collaboration with the Center of Excellence in Biodiversity and Natural Resource Management (CoEB) at the…
Read more →

RWANDA’S 2024 ACHIEVEMENTS IN CLIMATE ACTION AND SUSTAINABILITY

Rwanda demonstrated its commitment to environmental sustainability and climate resilience through a series of impactful initiatives in 2024. 

The…

Read more →

RWANDA CALLS FOR AMBITIOUS GLOBAL TREATY TO END PLASTIC POLLUTION

As negotiators from around the world gather for the fifth session of the Intergovernmental Negotiating Committee (INC-5), Rwanda reiterates its…

Read more →

NATIONAL STATEMENT DELIVERED AT COP29 BY DR. VALENTINE UWAMARIYA, MINISTER OF ENVIRONMENT

COP29 President,

Excellencies, 

Distinguished ladies and gentlemen,

I would like to express our gratitude and appreciation to the Government of…

Read more →

RWANDA’S PARTICIPATION AT COP29: LEADING THE CALL FOR CLIMATE ACTION

The UN Climate Change Conference (COP29) begins today in Baku, Azerbaijan, bringing together governments, civil society, and the private sector to…

Read more →

Green Climate Fund Approves $28 Million Grant for Green City Kigali Project

The Government of Rwanda, through the Ministry of Environment, is proud to announce the approval of a $28 Million grant funding by the Green Climate…

Read more →
-->