Kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba biri mu nyungu za buri wese

Ku itariki ya 16 Nzeri 2020 U Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba.

Hashize imyaka 35 hatangijwe ingamba zo kurengera no kurwanya iyangirika ry’akayunguruzo k’imirasire y’izuba. Isinywa ry’Amasezerano ya Montreal yerekeye ibintu bihumanya akayunguruzo k’imirasire y’izuba yasinywe mu mwaka wa 1987, ni imwe mu ntambwe zikomeye zatewe mu kurengera isi n’abayituye.

Gukurikiza Amasezerano ya Montreal birokora ubuzima bw’abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima nk’uko Umunyambabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Karera Patrick yabyibukije mu muhango wo kwizihiza uyu munsi wabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Mu myaka isaga 30 ishize, ibihugu byasinye ayo masezerano byagiye bigabanya ibikorwa byangizaga akayunguruzo k’imirasire y’izuba, birokora ubuzima bw’abantu babarirwa muri miriyoni ebyiri bashoboraga kurwara kanseri y’uruhu buri mwaka. Uretse kurokora ubuzima bw’abantu, ingamba zo kurwanya iyangirika ry’akayunguruzo k’imirasire y’izuba zanafashije mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.”

Biteganyijwe ko hagati muri iki kinyejana cya 21, akayunguruzo k’imirasire y’izuba kazongera kumera nk’uko kahoze mu myaka ya 1980 kubera ingamba zashyizweho zo kukabungabunga.

U Rwanda rwasinye amasezerano ya Montreal mu mwaka wa 2003, nyuma y’imyaka 13 rwakira inama ya 28 y’ibihugu byasinye amasezerano ya Montreal (MOP28).

Muri iyi nama yabaye mu Ukwakira 2016, hemejwe Ivugurura ry’Amasezerano ya Montreal ryitiriwe Kigali - Kigali Amendment - hagamijwe gusaba ibihugu guhagarika  burundu ikoreshwa gazi zangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba, hemezwa gutangira gukoresha gazi karemano. Uyu munsi Ivugurura rya Kigali rimaze kwemezwa burundu n’ibihugu birenga ijana.

Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacyo mu kurengera ibidukikije, cyakoze ibarura rigamije kureba ibikoresho bikonjesha biri mu Rwanda kugira ngo ibivuye mu ibarura bishingirweho mu gufata ingamba zo kuvana ku isoko ry’u Rwanda gazi zangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba.

U Rwanda kandi ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Ibidukikije rwashyizeho ingamba zerekeye uburyo bwo gukonjesha (National Cooling strategy). Minisiteri y’ibidukikije ibinyujije muri REMA yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga buhuriraho abacuruzi batumiza ibyo bikoresho mu mahanga, abashinzwe ibyinjira n’ibisohoka kuri za gasutamo n’abashinzwe ibijyanye n’ubuziranenge.

Umuyobozi wungirije wa REMA avuga ko kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba ari uruhare rwa buri wese, yagize ati “Abanyarwanda muri rusange bakwiye kwirinda kugura ibikoresho bikonjesha bitemewe, abacuruzi nabo bakareka kwinjiza mu Rwanda ibyuma bikonjesha byakwangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba, ndetse n’inzego za leta zigasabwa kumva ko ikibazo cy’iyangirika ry’akayunguruzo k’imirasire y’izuba kitareba REMA gusa”

Mu gihe hatafatwa ingamba zihuse mu kurwanya no guhagarika ibikoresho byohereza imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba, iyo myuka yazaba yariyongereye ku rugero rwa 95% mu mwaka wa 2050.

Inkuru nziza ni uko gukoresha ibikoresho bikonjesha bitohereza imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba bihendutse kuko bishobora gutuma abantu bazigama miliyari hafi ibihumbi bitatu (2.9 trillion) z’amadorari kugeza mu mwaka wa 2050.

Topics

No categories available.

Minister Dr. Arakwiye Bernadette Visits Green Gicumbi Project in Northern Rwanda.

Minister of Environment Dr. Arakwiye Bernadette visited Green Gicumbi Project to assess the progress and impact of climate-resilient interventions…

Read more →

Kuwa 13 Mutarama 2026 hasohotse amabwiriza ya Minisitiri agena imiterere y’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zitangwa mu isoko rya karuboni mu Rwanda.

Amabwiriza ya Minisitiri agena imiterere y’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zitangwa mu isoko rya karuboni mu Rwanda yashyizweho nyuma y’uko u…

Read more →

RWANDA AND SINGAPORE SIGN IMPLEMENTATION AGREEMENT UNDER ARTICLE 6 OF THE PARIS AGREEMENT

The Government of Rwanda and the Government of Singapore have today signed an Implementation Agreement pursuant to Article 6 of the Paris Agreement,…

Read more →

RWANDA LAUNCHES LEGACY TREE PROJECT TO PRESERVE THE NATION’S OLDEST NATIVE TREES

The Rwanda Forestry Authority (RFA), in collaboration with the Center of Excellence in Biodiversity and Natural Resource Management (CoEB) at the…
Read more →

RWANDA’S 2024 ACHIEVEMENTS IN CLIMATE ACTION AND SUSTAINABILITY

Rwanda demonstrated its commitment to environmental sustainability and climate resilience through a series of impactful initiatives in 2024. 

The…

Read more →

RWANDA CALLS FOR AMBITIOUS GLOBAL TREATY TO END PLASTIC POLLUTION

As negotiators from around the world gather for the fifth session of the Intergovernmental Negotiating Committee (INC-5), Rwanda reiterates its…

Read more →

NATIONAL STATEMENT DELIVERED AT COP29 BY DR. VALENTINE UWAMARIYA, MINISTER OF ENVIRONMENT

COP29 President,

Excellencies, 

Distinguished ladies and gentlemen,

I would like to express our gratitude and appreciation to the Government of…

Read more →

RWANDA’S PARTICIPATION AT COP29: LEADING THE CALL FOR CLIMATE ACTION

The UN Climate Change Conference (COP29) begins today in Baku, Azerbaijan, bringing together governments, civil society, and the private sector to…

Read more →

Green Climate Fund Approves $28 Million Grant for Green City Kigali Project

The Government of Rwanda, through the Ministry of Environment, is proud to announce the approval of a $28 Million grant funding by the Green Climate…

Read more →
-->