Minisitiri Biruta yagaragaje ko gutekereza no kwemera uruhare rw’abanyarwanda ubwabo muri Jenoside yakorewe abatutsi ari ingenzi mu rugendo rwo kwiyubaka
Ku wa 10 Mata 2019 abakozi ba Minisiteri n’ibigo bikorera mu nyubako ya Nyarugenge Pension Plaza bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu mpanuro Minisitiri Biruta yahaye abari bateraniye muri icyo gikorwa, yabasabye gutekereza ku ruhare abanyarwanda ubwabo bagize muri Janoside yakorewe abatutsi kuko n’ubwo ari inyigisho zaturutse ku bandi – abakoloni – abanyarwanda nabo bazakiriye bakibagirwa ibyo basangiye bagashyiraa imberre ibyo babwiwe ko bibatandukanya.
Yagize ati “igihe cyose iyo tuvuga amateka ya Jenoside tugaragaza cyane uruhare rw’abakoloni urwacu nk’abanyarwanda tukarugira ruto. Ndagira ngo rero mbasabe tujye dutekerreza no ku ruhare rwacu ubwacu kuko ari bwo buryo bwiza buzadufasha gutera intambwe idasubira inyuma mu kwiyubaka no kubaka igihugu cyacu. Imbuto abo babibye twarayakiriye turayibagarira hanyuma iza kutugiraho ingaruza za Jenoside yakorewe abatutsi.”
Yongeye agira ati “Mu bibazo tugihangana nabyo, haracyarimo rya pfunwe, ikimwaro cya bamwe bakoze Jenoside bananiwe kwakira ibyo bakoze, bagahitamo gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Aba tugomaba gukomeza guhangana nabo kugira ngo dushobore kubaka ejo hazaza h’abadukomokaho.”
Muri iki gikorwa kandi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Gucunga no Guteza imbere Amazi n’Amashyamba mu Rwanda, Ngabonziza Prime, yatanze ikiganiro ku “Ubumwe bw’Abanyarwanda mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka icyerekezo gikwiye” aho yagaragaje amategeko na gahunda zinyuranye zashyizweho na Leta hagamijwe gutanga ubutabera, kugaragaza ukuri ku byabaye no gukomeza kunga abanyarwanda.
Zimwe muri izi gahunda Inkiko Gacaca , gushyiraho amategeko ahana icyaha cya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, kubaka no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, gahunda y’ubumwe n’ ubwiyunge n’ibindi.
Muri Nyarugenge Pension Plaza hakorera Minisiteri y’Ibidukikije, iy’Urubyiruko, iy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereza y’Ubutaka mu Rwanda n’Ikigo gishinzwe Gucunga no Guteza imbere Amazi n’Amashyamba mu Rwanda
Topics
Minister of Environment Dr. Arakwiye Bernadette visited Green Gicumbi Project to assess the progress and impact of climate-resilient interventions…
Amabwiriza ya Minisitiri agena imiterere y’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zitangwa mu isoko rya karuboni mu Rwanda yashyizweho nyuma y’uko u…
The Government of Rwanda and the Government of Singapore have today signed an Implementation Agreement pursuant to Article 6 of the Paris Agreement,…
Rwanda demonstrated its commitment to environmental sustainability and climate resilience through a series of impactful initiatives in 2024.
The…
As negotiators from around the world gather for the fifth session of the Intergovernmental Negotiating Committee (INC-5), Rwanda reiterates its…
COP29 President,
Excellencies,
Distinguished ladies and gentlemen,
I would like to express our gratitude and appreciation to the Government of…
The UN Climate Change Conference (COP29) begins today in Baku, Azerbaijan, bringing together governments, civil society, and the private sector to…
The Government of Rwanda, through the Ministry of Environment, is proud to announce the approval of a $28 Million grant funding by the Green Climate…