U RWANDA RWAVUGURUYE GAHUNDA YO GUTEZA IMBERE UBUKUNGU BUTANGIZA IBIDUKIKIJE NO GUHANGANA N’IMIHINDAGURIKIRE Y’IBIHE

Uyu munsi, u Rwanda rwatangaje gahunda ivuguruye yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije. Iyi gahunda yavuguruwe na Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye n’Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita  ku  Majyambere (UNDP), ikaba igamije kongerera u Rwanda ubushobozi  bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no guteza imbere udushya hagamijwe kugera ku bukungu burambye kandi burengera ibidukikije. Iyi gahunda yavuguruwe ngo ijyane n’Icyerekezo 2050 ndetse ikaba izafasha mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere nk’uko biri muri gahunda y’igihe kirekire u Rwanda rwihaye.

Muri 2011, u Rwanda rwashyizeho gahunda nshya yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (GGCRS) hagamijwe ko muri 2050 igihugu kizaba giteye imbere, gifite ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kandi kitanarangwamo n’imyuka ihumanya ikirere. Bitewe n’uko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikomeje kwiyongera no kongera ubukana mu guhungabanya ubukungu bw’igihugu n’imibereho y’abaturage ndetse no kuba igihugu cyarashyizeho intego nshya zigamije guteza imbere ubukungu bwacyo, byabaye ngombwa ko iyi gahunda ivugururwa  kugirango ibashe kujyana n’izi mpinduka. Kubw’iyo mpamvu, iyi gahunda yo guteza imbere ubukungu butangiza  ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yavuguruwe kugirango ikomeze gutanga umurongo uhamye, mu buryo bworoshya ishyirwa  mu bikorwa. 

Iyi gahunda ivuguruye igamije guha umurongo ngenderwaho ndetse no gufasha mu igenamigambi, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu nzego zose z’ubukungu, ndetse no gufasha u Rwanda kuzamura ishoramari ryaba irya Leta, abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gushyira mu bikorwa imishinga irengera ibidukikije. 

“Iyi gahunda ivuguruye igamije guteza imbere ubukungu butabangamiye  ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe igaragaza intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu rugendo rwo kubaka igihugu gifite ubukungu butabangamiye ibidukikije. Iyi gahunda igaragaza ubushake dufite bwo guhangana imihindagurikire y’ibihe no kubaka igihugu kitarangwamo imyuka  ihumanya ikirere. Guhuza intego z’igihugu z’iterambere na gahunda isi yose ishyize imbere, ni intambwe ikomeye izadufasha kugera ku ntego twihaye zo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Twese hamwe, tubyaze umusaruro aya mahirwe bityo twubake ahazaza heza haba ku bantu ndetse n’umubumbe dutuyeho,’’ Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, Minisitiri w’Ibidukikije.

“Iyi gahunda igaragaza icyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kugera ku majyambere arambye bikanajyana n’intego z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Majyambere (UNDP) zo gushyigikira iterambere rirambye kandi ridaheza. Dufatanya n’u Rwanda guharanira kugera ku bukungu butarangwamo imyuka ihumanya ikirere, twubaka ejo hazaza hashyira imbere ihangwa ry’imirimo, uburumbuke, n’ubuzima bw’abaturage. Niyo mpamvu dutewe ishema no kuba twaragize uruhare mu ishyirwaho ry’iyi gahunda,’’ Maxwell Gomera, Uhagarariye UNDP mu Rwanda.

Iyi gahunda ivuguruye igamije kandi guha umurongo ndetse no gushyigikira gahunda u Rwanda rwiyemeje mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe hagendewe ku biteganywa n’amasezerano ya Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe "Nationally Determined Contributions (NDC)" aho hazagabanywa 38% y’imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2030. Zimwe mu ntego zikubiye muri iyi gahunda harimo gukoresha ingufu z'amashanyarazi zisazura haba mu nganda ndetse na serivisi zisanzwe, guteza imbere ikoreshwa neza ry’ubutaka n’amazi ndetse no gushyira imbere gahunda zo kwihaza mu biribwa n’imibereho myiza ndetse no kugabanya ingaruka zituruka ku biza. 

Iyi gahunda kugirango ishyirwe mu bikorwa bizasaba miliyari ebyiri z’amadorali y’Amerika (USD $2 billion) ku mwaka, aho miliyoni magana arindwi z’amadorali y’Amerika (USD $700 million) zizaturuka mu ngengo y’imari ya Leta. Ikindi kandi hazashakwa inkunga izaturuka hanze binyuze mu Kigega cy'Igihugu cy'Ibidukikije “Rwanda Green Fund” ndetse na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. Ikigega “Ireme Invest’’ kizafasha  kuzamura  uruhare  rw’abikorera mu ishyirwamubikorwa ry’iyi gahunda. 

Ibindi Bisobanuro

  • Soma incamake ya gahunda ivuguruye yo guteza imbere ubukungu butabangamiye ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe hano

Topics

No categories available.

Minister Dr. Arakwiye Bernadette Visits Green Gicumbi Project in Northern Rwanda.

Minister of Environment Dr. Arakwiye Bernadette visited Green Gicumbi Project to assess the progress and impact of climate-resilient interventions…

Read more →

Kuwa 13 Mutarama 2026 hasohotse amabwiriza ya Minisitiri agena imiterere y’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zitangwa mu isoko rya karuboni mu Rwanda.

Amabwiriza ya Minisitiri agena imiterere y’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zitangwa mu isoko rya karuboni mu Rwanda yashyizweho nyuma y’uko u…

Read more →

RWANDA AND SINGAPORE SIGN IMPLEMENTATION AGREEMENT UNDER ARTICLE 6 OF THE PARIS AGREEMENT

The Government of Rwanda and the Government of Singapore have today signed an Implementation Agreement pursuant to Article 6 of the Paris Agreement,…

Read more →

RWANDA LAUNCHES LEGACY TREE PROJECT TO PRESERVE THE NATION’S OLDEST NATIVE TREES

The Rwanda Forestry Authority (RFA), in collaboration with the Center of Excellence in Biodiversity and Natural Resource Management (CoEB) at the…
Read more →

RWANDA’S 2024 ACHIEVEMENTS IN CLIMATE ACTION AND SUSTAINABILITY

Rwanda demonstrated its commitment to environmental sustainability and climate resilience through a series of impactful initiatives in 2024. 

The…

Read more →

RWANDA CALLS FOR AMBITIOUS GLOBAL TREATY TO END PLASTIC POLLUTION

As negotiators from around the world gather for the fifth session of the Intergovernmental Negotiating Committee (INC-5), Rwanda reiterates its…

Read more →

NATIONAL STATEMENT DELIVERED AT COP29 BY DR. VALENTINE UWAMARIYA, MINISTER OF ENVIRONMENT

COP29 President,

Excellencies, 

Distinguished ladies and gentlemen,

I would like to express our gratitude and appreciation to the Government of…

Read more →

RWANDA’S PARTICIPATION AT COP29: LEADING THE CALL FOR CLIMATE ACTION

The UN Climate Change Conference (COP29) begins today in Baku, Azerbaijan, bringing together governments, civil society, and the private sector to…

Read more →

Green Climate Fund Approves $28 Million Grant for Green City Kigali Project

The Government of Rwanda, through the Ministry of Environment, is proud to announce the approval of a $28 Million grant funding by the Green Climate…

Read more →
-->